Trouvez-nous sur:

Posted on 2018-10-13 18:36:39.052710


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 nzeri 2018, nyakubahwa umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac MUNYAKAZI yagiriye uruzinduko mu kigo cy’urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle kiri mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Muri uru ruzinduko hamwe n’umuyobozi mu karere ushinzwe uburezi Madame Mwangange Béatrice n’abo bafatanije bageze muri Vision Jeunesse Nouvelle ku isaha ya saa cyenda n’iminota itatu (15h03’) bakirwa n’umuyobozi mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle Frère Alexis Hagenimana i.c ari kumwe n’abavijiste bagaragiwe n’amatorero anyuranye yacinyaga akadiho n’ingoma zivuga urwunge. Nyakubahwa umunyamabanga wa leta yasobanuriwe amavu n’amavuko ya Vision Jeunesse Nouvelle amaze kwerekwa abasangwa. Madame Mwangange Béatrice yashimye imikoranire myiza y’akarere na Vision Jeunesse Nouvelle maze aboneraho gusaba nyakubahwa ministre kugeza ku bari aho impamvu n’ubutumwa bw’uru rugendo. Mu ijambo rye rero yavuze ko yaje kureba uko ikigo cyacu gikorana n’urubyiruko rw’abanyeshuri mu bijyanye n’umuco na sporo maze ageza kubari aho ibi bikurikira: Muri sporo. 1. Leta y’urwanda irashaka ko impano z’abana zatangira kwitabwaho bakiri bato maze nk’uko aho babikoze batya nko muri Ghana byatanze umusaruro mwiza muri sporo y’umupira w’amaguru none ubu bakaba bahagaze neza. 2. Vision Jeunesse Nouvelle irasabwa kuba icyitegererezo mu gihugu kuko koko bigaragara mu Rwanda abana benshi Ba Rubavu bakunda umupira n’indi mikino kandi benshi babivanye muri Vision Jeunesse Nouvelle. 3. Vision Jeunesse Nouvelle ibe koko pepinière y’igihugu. Hon.Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko azegera urubyiruko rwanyuze muri Vision Jeunesse Nouvelle rwageze kure kugira ngo bajye bagaruka bafashe barumuna babo nabo bazamuke. 4. Vison Jeunesse Nouvelle irasabwa gukora projet cyangwa imishinga y’ukuntu yakora mobilisation mu mashuri ihoraho ikayigeza muri ministeri maze nayo igatera inkunga kugira ngo impano z’abana mu mikino yose zitabweho. Mu magambo e yavuze mu cyongereza ati « I will make a follow up ». 5. Mu gutegura urubyiruko yavuze ko rugomba kugira intego yo kugera kure cyane hashoboka. Ku rwego rw’isi. 6. Vision Jeunesse Nouvelle yayisabye gukora research /ubushakashatsi bwukuntu ibi byagerwaho. Hon. Dr. yavuze ko yaje ari umwe ariko yijeje ko ubutaha atazaza wenyine kandi ko abo bazazana bazitwaza impamba yo gufasha Vision ngo izi nzozi zigerweho. 7. Vision Jeunesse Nouvelle rero igomba kwigisha abana ko bagomba kuba abaprofessioneli/ ababigize umwuga. Maze abazajya guhagararira u Rwanda ntibzongere kuvuga ko bagiye gukina ahubwo bajye bavuga ko bagiye guhiganwa. Yavuze ati hano dufite byose. 8. Umunyamabanga wa leta yabisubiyemo ati nimukore projet de sport. Mu muco /culture. 1. Umunyamabanga naho yasabye ko naho hitabwaho cyane mu rwego rwo gusigasira ururimi n’umuco w’abanyarwanda. 2. Umuco niwo uzatuma tugira urubyiruko rwiza rukunda igihugu rukacyitangira igihe bibaye ngombwa. Mbese nk’uko abanyamerika bakunda amerika yabo. 3. Nko muri sporo rero Vision Jeunesse Nouvelle irasabwa gufatanya n’akarere n’amashuri umuco ukitabwaho . Nyuma y’izi mpanuro, umunyamabanga yeretswe amatorero n’amakipe anyuranye yiyerekaga muri Gymnase maze ibyishimo biramutaha nawe akina nabo baranabyina bishhimishije. Uruzinduko rwasorejwe mu nzu y’ibitabo na internet. Umuyobozi mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle yamugejejeho ikibazo cy’uko nta bitabo by’amasomo mu mashuri yaba abanza n’ayisumbuye dufite kandi ibigo biza kusaba. Umunyamabanga yahaye amabwiriza Benjamin na Madame Mwangange Médiatrice ko Vision Jeunesse igomba guhabwa ibyo bitabo online bigeze hafi mu bihumbi makumyabiri maze abagana isomero bakajya babibona. Uruzinduko rwasojwe hafatwa ifoto y’urwibutso maze asezeranya abari aho ko azagaruka agasura birambuye Vision Jeunesse Nouvelle kuko yasanze isobanutse ku buryo bukomeye.
Leave a Comment:
acujenfex
http://mewkid.net/buy-amoxicillin/ - Online Amoxicillin Buy Amoxicillin Online clq.avza.visionjeunessenouvelle.org.rw.hhs.fj http://mewkid.net/buy-amoxicillin/